Exodus 36:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
kandi bacura mu ifeza ibirenge mirongo ine byo gushingamo ibyo bizingiti, kugira ngo buri kizingiti kizashingwe mu birenge bibiri bikurikije amaguru yacyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu nsi y’izo mbaho makumyabiri, bahashyira ibishyigikizo mirongo ine bya feza, ibishyigikizo bi biri mu nsi ya buri rubaho, bigenewe inkwikiriro zarwo zombi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bacura imyobo mirongo ine mu ifeza, yo kuba hasi y'izo mbaho uko ari makumyabiri, imyobo ibiri yo kuba hasi y'urubaho rumwe, ngo ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo.