Exodus 36:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa abaha ibikoresho byose Abisiraheli bari batanze byo gukoresha Ihema. Ariko buri gitondo abantu bakomeje kuzana ibindi bikoresho, babiha Musa ho amaturo y'ubushake,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa abaha amaturo yose Abayisraheli bari barazaniye gutunganya imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro kandi buri gitondo imbaga igakomeza kuzanira Musa amaturo yishakiye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose abaha amaturo yose Abisirayeli baturiye kurema ibikoreshwa imirimo y'ubwo buturo bwera, ngo babiburemeshe. Kandi bakomeza kujya bamuzanira andi maturo ava mu rukundo, ibitondo byose.