Exodus 38:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yafashijwe na Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani. Yari azi ubukorikori bwinshi: kubāza amabuye no kuboha imyenda mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yabifashijwemo na Oholiyabu mwene Ahisamaki, wo mu nzu ya Dani, wari umuhanga cyane mu mirimo yose yo gucura no kubaza no gutakisha imyenda indodo z’isine, n’iz’umuhemba, n’izitukura, na hariri inetereye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Afatanya na Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, umukebyi w'amabuye n'umuhanga wo guhimba, n'umudozi w'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba n'ubw'ibitare byiza.