Exodus 38:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Habaruwe abagabo ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu na mirongo itanu, bafite imyaka makumyabiri n'abayirengeje, buri muntu agatanga ifeza zari zategetswe zipimwe hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Buri muntu wari ufite imyaka makumyabiri cyangwa ayirengeje, yasoze «ibeka», ari byo kuvuga igice cya sikeli, bikurikije isikeli y’Ingoro, kandi abagombaga gusora bari abantu ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu na mirongo itanu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni zo maturo y'abagabo uduhumbi dutandatu n'ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu. Umugabo wese ugiye mu babazwe, umaze imyaka makumyabiri avutse cyangwa isaga atura beka imwe. Ni yo gice cya kabiri cya shekeli igezwe kuri shekeli y'ahera.