Exodus 39:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuri buri buye bandikaho izina ry'umwe muri bene Yakobo nk'uko bakora ikashe. Ayo mabuye ashushanya imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amabuye yari ahwanye n’amazina y’abana ba Israheli uko ari cumi na babiri. Yari asharazwe nko muri kashe, buri buye rifite izina ryaryo, rimwe mu mazina y’imiryango cumi n’ibiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ayo mabuye anganya umubare n'amazina y'abana ba Isirayeli, aba cumi n'abiri nk'uko amazina yabo ari. Aba ay'imiryango uko ari cumi n'ibiri, izina ry'umuryango ryandikishwa gukeba ku ibuye bityo bityo, nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso.