Exodus 39:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abahanga mu kudoda badoda agafuka ko mu gituza cy'umutambyi mu mwenda umeze nk'uw'igishura, w'ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba n'ubw'umutuku, n'ubw'umweru bukaraze n'ubw'izahabu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma bakora umusesuragituza wahimbanywe ubuhanga, ukorwa kimwe n’umusanganyagituza muri zahabu, mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, no muri hariri ihotoye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi aboha wa mwambaro wo ku gituza, abahanga b'ibyo barawuboha, uko efodi yaboshywe aba ari ko bawuboha. Bawuremesha imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije.