Exodus 4:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Musa abwira Uhoraho ati: “Nyagasani, sinzi kuvuga neza nta n'ubwo nabyigeze, ndetse n'ubu tuvugana nta kirahinduka. Sintebuka mu magambo kandi mvuga ntegwa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa abwira Uhoraho, ati «Nyamuna Mutegetsi wanjye, nta bwo ndi umuntu ubangukirwa no kuvuga: sinabyigeze rwose, ndetse no kuva aho uvuganiye n’umugaragu wawe ntacyahindutse. Ngira umunwa uremerewe, n’uruimi rwagobwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n'ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.”