Exodus 5:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma Musa na Aroni bajya kubonana n'umwami wa Misiri, baramubwira bati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Reka ubwoko bwanjye bugende, bujye kunkorera iminsi mikuru mu butayu.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Musa na Aroni basanga Farawo, baramubwira bati «Uhoraho Imana ya Israheli aravuze ngo ’Rekura umuryango wanjye kugira ngo bagende bajye mu butayu kunkorera umunsi mukuru, bansenga!’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma y'ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli, aravuze ngo ‘Rekura ubwoko bwe bugende, bumuziriririze umunsi mukuru mu butayu.’ ”