Exodus 7:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arongera abwira Musa ati: “Uzabwire Aroni afate inkoni ye ayitunge ku mazi yo mu Misiri, ayo mu migezi no mu miyoboro no mu bidendezi, mbese ahari amazi hose. Amazi yose yo mu Misiri n'ayo mu bikoresho bitari bimwe azahinduka amaraso.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Aroni uti ’Fata inkoni yawe, maze werekeze ukuboko kwawe ku mazi yose yo mu Misiri, no ku migezi yabo, no ku miyoboro yabo, no ku biyaga byabo, no ku bireko byabo, kugira ngo bihinduke amaraso; maze hazabe amaraso hose mu gihugu cya Misiri kugeza no ku bivomesho by’ibibazanyo n’iby’amabuye!’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni uti ‘Jyana inkoni witwaje urambure ukuboko kwawe hejuru y'amazi yo muri Egiputa, ku nzuzi zabo no ku migende y'amazi yabo, no ku bidendezi byabo n'aho amazi arētse hose ahinduke amaraso’. Kandi mu gihugu cya Egiputa hose hari bube amaraso, mu mivure y'ibiti no mu bibindi by'amabuye.”