Exodus 8:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko sinzatuma bigera mu ntara ya Gosheni kuko ari ho ubwoko bwanjye butuye, bityo uzamenya ko ari jye Uhoraho ubikoze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara uwo munsi nzarobanura igihugu cya Gosheni, aho umuryango wanjye utuye, maze hoye guterwa n’ibibugu. Bityo uzamenya ko jyewe, Uhoraho, mba muri icyo gihugu rwagati!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuri uwo munsi nzarobanura igihugu cy'i Gosheni aho ubwoko bwanjye butuye, amarumbo y'ibibugu ye kubayo kugira ngo umenye yuko ndi Uwiteka, uri hagati y'isi.