Exodus 8:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa aramusubiza ati: “Nkimara kuva hano ndasaba Uhoraho, kugira ngo ejo ibibugu bizakuveho, bive no ku byegera byawe no ku bantu bawe. Ariko ntuzongere kutubeshya ngo utubuze kujya gutambirira Uhoraho ibitambo!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa arasubiza ati «Nimara kugusezeraho, ndajya kwinginga Uhoraho; maze guhera ejo, ibibugu bizareke Farawo, abagaragu be n’abaturage be. Gusa rero Farawo ntakomeze kuduhenda ubwenge, yanga kureka Abayisraheli ngo bajye gutura Uhoraho ibitambo!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose aramubwira ati “Dore ndava imbere yawe nsohoke, nsabe Uwiteka ngo amarumbo y'ibibugu ejo azave kuri Farawo no ku bagaragu be no ku bantu be. Ariko ye kongera kuriganya ntareke ubwoko bwacu bugenda bugatambira Uwiteka ibitambo.”