Exodus 8:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati: “Nimwinginge Uhoraho ku bwanjye no ku bw'abantu banjye adukize ibi bikeri, ni bwo nzareka ubwoko bwe bujye kumutambira ibitambo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Farawo ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati «Nimwinginge Uhoraho kugira ngo yigizeyo imitubu, kuri jye no ku baturage banjye, maze nzareke Abayisraheli bajye gutura Uhoraho ibitambo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Farawo ahamagaza Mose na Aroni arababwira ati “Nimunsabire Uwiteka ankize ibi bikeri, abikure no mu bantu banjye, nanjye ndareka ubwoko bwe bugende butambire Uwiteka ibitambo.”