Exodus 8:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa abwira umwami ati: “Ndemera kukwingingira Uhoraho, none umbwire igihe nagusengera wowe n'ibyegera byawe n'abantu bawe. Ni bwo ibikeri bizava mu mazu yanyu, bisigare muri Nili gusa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa asubiza Farawo, ati «Mbwira igihe ngomba kwambarizaho ngusabira, wowe n’abagaragu bawe n’abaturage bawe, kugira ngo Uhoraho yigizeyo imitubu, kuri wowe no ku mazu yawe, maze isigare gusa mu Ruzi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose abwira Farawo ati “Unyirarireho utya: ningusabira Uwiteka wowe n'abagaragu bawe n'abantu bawe, mumbwire gihe ki ushaka ko ibikeri bimarirwa kuri wowe no mu mazu yawe, bigasigara mu ruzi rwonyine?”