Exodus 9:33 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa ava ibwami asohoka mu mujyi maze asenga Uhoraho amutegeye amaboko, inkuba n'urubura birekera aho, n'imvura irahita.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa ava kwa Farawo, asohoka mu mugi; atega amaboko atakambira Uhoraho, maze inkuba n’urubura birarorera, kandi imvura ntiyongera kwisuka ku isi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose ava mu rurembo imbere ya Farawo aramburira Uwiteka amaboko, guhinda kw'inkuba n'urubura birashira, imvura ntiyongera kugwa mu isi.