Exodus 9:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami agenzuye asanga mu matungo y'Abisiraheli nta na rimwe ryapfuye. Ariko akomeza kwinangira, ntiyareka Abisiraheli ngo bagende.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Farawo arabaririza, asanga nta tungo na rimwe ryapfuye mu mashyo ya Israheli! Nyamara umutima wa Farawo wanga kuva ku izima, ntiyareka rubanda bagenda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Farawo aratuma asanga mu matungo y'Abisirayeli hatapfuye na rimwe. Maze umutima wa Farawo uranangira ntiyareka ubwo bwoko bugenda.