Ezekiel 1:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uko ari bine byari bifite mu maso nk'ah'umuntu, mu maso h'iburyo hasaga n'ah'intare, mu maso h'ibumoso hasaga n'ah'ikimasa, kandi uko ari bine byari bifite mu maso hasa n'aha kagoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu ruhanga rwabyo hasaga n’ah’umuntu, byose uko ari bine mu musaya w’iburyo bigasa n’intare, mu w’ibumoso bigasa n’ikimasa, uko ari bine kandi bikagira umutwe nk’uwa kagoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu maso habyo uko hasaga byari bifite nko mu maso h'umuntu, kandi byose uko ari bine bifite nko mu maso h'intare mu ruhande rw'iburyo, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h'inka mu ruhande rw'ibumoso, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h'igisiga.