Ezekiel 1:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo binyabuzima byasaga n'amakara yaka, kandi bikarabya nk'ibirimi by'umuriro. Uwo muriro wagendaga hagati y'ibyo binyabuzima uko ari bine, ukahasakāza umucyo kubera ibishashi byawo byarabyaga nk'umurabyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo binyabuzima nabibonaga bimeze nk’amafumba agurumana, agenda anyuranamo hagati yabyo, hakaba n’umucyo w’umuriro urabya;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uko ishusho y'ibizima yari imeze, byasaga n'amakara y'umuriro waka nk'uko inkongi zisa, umuriro wagurumaniraga hirya no hino hagati y'ibizima. Uwo muriro warakaga cyane kandi muri uwo muriro havagamo umurabyo.