Ezekiel 1:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo byagendaga numvaga urusaku rw'amababa yabyo, rwari urusaku rumeze nk'urw'amazi magari, cyangwa nk'ijwi ry'Ishoborabyose, cyangwa imirindi y'ingabo. Iyo byarekaga kugenda, byabumbaga amababa yabyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko numva ijwi ry’urusaku rw’amababa yabyo rwari rumeze nk’umworomo w’amazi magari, iyo byatambukaga; mbese rwose rumeze nk’umworomo w’amazi magari cyangwa nk’ijwi ry’Umushoborabyose, nk’urusaku rw’imbaga nyamwinshi cyangwa nk’imirindi y’ingabo. Byaba bihagaze amababa yabyo bikayabumba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ubwo byagendaga numvaga guhorera kw'amababa yabyo ari nko guhorera kw'amazi menshi, nk'ijwi ry'Ishoborabyose, urusaku rw'ikiriri rumeze nk'urusaku rw'ingabo. Iyo byahagararaga byabumbaga amababa yabyo.