Ezekiel 1:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nitegereje mbona inkubi y'umuyaga uturutse mu majyaruguru, uzana n'igicu kinini n'umuriro utera ibishashi, bikikijwe n'umucyo urabagirana. Muri wo rwagati, hashashagiranaga nk'icyuma kiri mu muriro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ngo ndebe, mbona umuyaga w’inkubi wahuhaga uturuka mu majyaruguru, mbona n’igicu kinini n’umuriro warabyaga n’umucyo impande zose; rwagati muri uwo muriro hakarabagirana nka zahabu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze ngiye kubona mbona umuyaga w'ishuheri uje uturutse ikasikazi, igicu cya rukokoma gishibagura umuriro gikikijwe n'umucyo w'itangaza, kandi hagati y'uwo muriro haturukaga ibara nk'iry'umuringa ukūbye.