Ezekiel 10:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abakerubi barambura amababa yabo mbona baragurutse, inziga na zo zijyana na bo. Bahagarara mu muryango w'iburasirazuba bw'Ingoro y'Uhoraho, ikuzo ry'Imana y'Abisiraheli rirabagiranira hejuru yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko abakerubimu barambura amababa, bazamuka mbareba n’inziga zizamukana na bo; bahagarara ku rugi rw’irembo ry’iburasirazuba bw’Ingoro y’Uhoraho, ikuzo ry’Imana ya Israheli riri hejuru yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abakerubi barambura amababa yabo batumbagira imbere yanjye bava mu isi, kandi n'inziga zari iruhande rwabo, maze bahagarara ku rugi rw'irembo ry'inzu y'Uwiteka ryerekeye iburasirazuba, kandi ubwiza bw'Imana ya Isirayeli bwari hejuru yabo.