Ezekiel 10:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho abwira wa muntu wari wambaye imyambaro yera ati: “Nyura mu nziga ziri munsi y'abakerubi, wuzuze mu biganza byawe amakara yaka ukuye hagati y'abo bakerubi, uyanyanyagize mu mujyi.” Nuko mbona wa muntu aragiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho abwira wa muntu wari wambaye umwenda w’ihariri, ati «Nyura hagati mu nziga ziri mu nsi y’abakerubimu, ucigatire mu biganza amakara yaka ari hagati y’abakerubimu maze uyanyanyagize ku mugi.» Nuko ajyayo mwirebera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Uwiteka abwira uwambaye imyambaro y'ibitare ati “Genda ujye hagati y'inziga zikaraga munsi y'umukerubi, maze amashyi yawe yombi uyuzuzemo amakara y'ibishirira ukuye hagati y'abakerubi, uyanyanyagize hejuru y'umurwa.”Nuko ajyamo ndeba.