Ezekiel 11:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Mwuka aranzamura anjyana ku muryango w'Ingoro y'Uhoraho, aherekera iburasirazuba. Bugufi bw'uwo muryango hari abantu makumyabiri na batanu, muri bo mbonamo uwitwa Yāzaniya mwene Azuri na Pelatiya mwene Benaya bari abayobozi ba rubanda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umwuka uranjyana ungeza ku irembo ry’iburasirazuba bw’Ingoro y’Uhoraho, ryerekera nyine iburasirazuba; ku rugi rw’iryo rembo hakaba hahagaze abantu makumyabiri na batanu. Muri bo mbona Yazanya mwene Azuru, na Pelatiyahu mwene Benayahu, abatware b’umuryango.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Umwuka yongera kunterura anjyana ku irembo ry'inzu y'Uwiteka ryerekeye iburasirazuba. Nuko mbona abantu makumyabiri na batanu ku rugi rw'irembo, maze mbabonamo Yāzaniya mwene Azuri na Pelatiya mwene Benaya, ibikomangoma by'ubwoko.