Ezekiel 11:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero babwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Nubwo nabohereye mu mahanga nkabatatanyiriza mu bihugu, icyakora muri iki gihe ndi kumwe na bo muri ibyo bihugu, mbabereye ubuhungiro.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu itumye Nyagasani Uhoraho avuga atya: Ni koko nabigije kure yanjye mu mahanga, mbatatanyiriza mu bindi bihugu; ariko no muri ibyo bihugu sinaretse gutura muri mwe nk’igihe nari mu Ngoro yanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko rero uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Ubwo nabimuriye kure mu banyamahanga, nkabatataniriza mu bihugu byose, ariko nzamara umwanya muto mbabereye ubuturo bwera mu bihugu batataniyemo.’