Ezekiel 11:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwuka aranzamura anjyana muri Babiloniya, aho abajyanywe ho iminyago bari bari. Ibyo nabyerekwaga na Mwuka w'Imana, maze ibonekerwa rirangirira aho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko njyanwa n’umwuka kugera mu Bakalideya hafi y’abajyanywe bunyago; ibyo kandi biba mu ibonekerwa no mu mwuka w’Imana, maze ibyo nerekwaga kandi nari mbereye umuhamya birazimira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Umwuka aranterura anjyana mu Bukaludaya ku bajyanywe ari imbohe, ndi mu iyerekwa ku bw'Umwuka w'Imana. Maze iyerekwa nabonye riherako rimvaho.