Ezekiel 12:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzamutega umutego awugwemo, mujyane muri Babiloniya apfireyo atabonye icyo gihugu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzamutega umutego awugwemo, hanyuma mujyane i Babiloni mu gihugu cy’Abakalideya. Ntazareba icyo gihugu, ariko ni ho azagwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nzamutega ikigoyi cyanjye, afatwe n'umutego wanjye nzamujyane i Babuloni mu gihugu cy'Abakaludaya, kandi ntazahareba nubwo ari ho azagwa.