Ezekiel 12:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara bake muri bo nzabarokora intambara n'inzara n'icyorezo. Nibagera mu mahanga bazemera ibizira byose bakoze. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko nzareka bamwe muri bo barokoke inkota, inzara n’ibyorezo, kugira ngo bazatekerereze abo mu mahanga bazajyamo amahano yabo yose; bityo na bo bazamenye ko ndi Uhoraho.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko nzasiga bake muri bo mbarokore inkota n'inzara n'icyorezo, kugira ngo bagaragarize ibizira byabo byose mu mahanga aho bagiye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.”