Ezekiel 12:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero ubwire abatuye igihugu uti: ‘Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: abatuye Yeruzalemu basigaye muri Isiraheli bazarya ibyokurya byabo bahangayitse, n'amazi yabo bayanywane agahinda, kuko igihugu cyabo cyose kizaba umusaka kubera ubugome bw'abagituye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze ubwire abatuye igihugu uti ’Nyagasani Uhoraho arabwira abaturage ba Yeruzalemu batuye mu gihugu cya Israheli, ngo bazarya umugati wabo bashavuye, banywe amazi yabo bahinda umushyitsi, kuko igihugu kigiye kurimbuka ntihagire ikigisigaramo, bitewe n’urugomo rw’abagituye bose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
maze ubwire abantu bo mu gihugu uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga iby'abaturage b'i Yerusalemu, n'iby'abo mu gihugu cya Isirayeli ngo: Bazarya ibyokurya byabo bahagaritse imitima, kandi banywe amazi yabo bashobewe kuko igihugu kizaba gihindutse umusaka, n'ibyari bikirimo byose bikaba bisahuwe bazize urugomo rw'abagituyemo bose.