Ezekiel 12:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubwire Abisiraheli uti: ‘Nyagasani Uhoraho agiye gukuraho uwo mugani, ntuzongera gucibwa ukundi muri Isiraheli.’ Ahubwo ubabwire uti: ‘Igihe kiregereje ngo ibonekerwa ryose risohozwe.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ahubwo ndetse ubabwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Sinzongera kureka baca uwo mugani, ntuzasubirwamo ukundi mu gihugu cya Israheli.’ Ariko kandi unababwire uti ’Igihe kiregereje, maze ibonekerwa iryo ari ryo ryose ryuzuzwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Noneho ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzatuma uwo mugani utongera gucibwa, kandi ntibazongera kuwuvuga muri Isirayeli.’ Ahubwo ubabwire uti ‘Iminsi igeze hafi, n'iyerekwa ryose rigiye gusohozwa.