Ezekiel 13:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ubabwire ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho mbavugaho. Muzagusha ishyano mwa bagore mwe, mwe mwambika abantu impigi mu bizigira, mukabadodera ibitambaro byo mu mutwe mukurikije indeshyo ya buri muntu, mugambiriye kwigarurira abantu! Murashaka kwigarurira abantu banjye muharanira inyungu zanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzababwire uti «Nyagasani Uhoraho aravuze ngo biyimbire abo bagore badoda ibipfuko byo ku bikonjo, bakaboha ibitambaro byo gupfuka imitwe y’abantu b’ikigero icyo ari cyo cyose, kugira ngo babonereho uburyo bwo kubayobya! Murayobya se abantu bo mu muryango wanjye, ngo mukunde mukize ubugingo bwanyu bwite?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano abo bagore bagegena impigi zo kwambika bose mu bizigira, bakabadodera ibitambaro byo gutwikira imitwe yabo, uko umuntu areshya wese kugira ngo bahige ubugingo bwabo! Mbese abantu banjye murahiga ubugingo bwabo ngo mubukize ku bwanyu?