Ezekiel 13:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwantesheje icyubahiro mu bantu banjye, kugira ngo muronke ingemu z'impeke ku mashyi n'udusate tw'umugati. Mwica abantu b'inzirakaregane mugakiza abadakwiriye kubaho. Mubwira abantu banjye ibinyoma maze bakabizera.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muransuzuguza imbere y’umuryango wanjye, kubera amashyi y’ingano za bushoki n’utumanyu tw’umugati muhabwa; mwicisha abantu batagombaga gupfa, mukareka abatagomba kubaho; byongeye kandi mukabeshya umuryango wanjye wumva ibinyoma byanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi mwangayishije mu bwoko bwanjye ku bw'ingemu z'amashyi ya sayiri n'intore z'umutsima, kugira ngo mwice ubugingo butari bukwiriye gupfa, murokore ubugingo butari bukwiriye kurokorwa, mu buryo bushuka ubwoko bwanjye butegera amatwi ibinyoma.’ ”