Ezekiel 13:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nanga izo mpigi mukoresha kugira ngo mwigarurire abantu nk'abahiga inyoni. Nzazibakura ku maboko nzicagagure, maze ndekure abo bantu mwigaruriye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera iyo mpamvu rero, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye kwibasira ibyo bipfuko byanyu mushukisha abantu mubatega imitego boshye inyoni. Nzabishwanyaguriza ku maboko yanyu, mbaryoze abantu mwagerageje gufatira mu mutego nk’inyoni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Dore nibasiye impigi zanyu, izo mutegesha abantu nk'uko nyoni zitegwa. Nzazishikuza ku maboko yanyu maze ndeke ubugingo bw'abantu bwigendere, ubwo bugingo bw'abantu mutega nk'uko inyoni zitegwa.