Ezekiel 13:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero amabonekerwa yanyu atari ay'ukuri, n'ubuhanuzi bwanyu bw'ibinyoma birarangiye. Nzakura abantu banjye mu maboko yanyu, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ntimuzongera kubona ukundi ayo mabonekerwa y’amafuti cyangwa ngo mwongere kwigisha ibinyoma. Nzavana umuryango wanjye mu biganza byanyu, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ni cyo gituma mutazongera kubona ibyerekanwa by'ubusa cyangwa kuragura ibinyoma, kandi nzarokora ubwoko bwanjye mbuvane mu maboko yanyu, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.”