Ezekiel 13:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibonekerwa ryabo n'ubuhanuzi bwabo ni ibinyoma, bavuga ko ibyo bahanura ari jye Uhoraho wabibatumye, nyamara sinigeze mbibatuma. Koko rero bahora bizeye ko nzashyigikira ibinyoma byabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwitwaje amabonekerwa y’amafuti n’impanuro z’ibinyoma, munagerekaho ngo: Uwo ni Uhoraho ubivuze, kandi atari Uhoraho wabatumye, ndetse mukanizera ko Uhoraho azarangiza ijambo ryabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Babonye iyerekwa ry'ubusa n'ubupfumu bw'ibinyoma, kandi baravuga bati ‘Ni ko Uwiteka avuga.’ Nyamara Uwiteka atari we wabatumye, ariko bemeza abantu kwiringira ko ijambo ryabo rizasohora.