Ezekiel 13:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibonekerwa ryanyu n'ubuhanuzi bwanyu ni ibinyoma, kuko muvuga ngo: “Jyewe Uhoraho navuze”, kandi nta cyo navuze.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese ye, ntibyaba ari ukuri mvuze ko amabonekerwa yanyu ari amafuti, n’impanuro mutanga zikaba ibinyoma, igihe muvuga ngo: Uwo ni Uhoraho ubivuze, kandi jye nta cyo navuze?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese iyerekwa mwabonye si iry'ubusa, ubupfumu mwavuze si ubw'ibinyoma, ubwo muvuga muti ‘Uwiteka yavuze’, kandi ari nta cyo navuze?”