Ezekiel 13:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jyewe Nyagasani Uhoraho ndababwira nti: ‘Kuko amagambo yanyu ari ibinyoma n'ibonekerwa ryanyu akaba ari ibinyoma, ngiye kubahagurukira.’ Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore noneho rero uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera amagambo yanyu y’amafuti n’amabonekerwa yanyu y’ibinyoma, uwo ni Uhoraho ubivuze, kuva ubu ngiye kubibasira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko mwavuze ibitagira umumaro, mukabona ibinyoma, nuko dore ndabibasiye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.