Ezekiel 13:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Nzahana abahanuzi bakoresha ibonekerwa ritari iry'ukuri, maze bagahanura ibinyoma. Ntibazakīrwa mu ikoraniro ry'abantu banjye, ntibazabarwa nk'Abisiraheli kandi ntibazagaruka mu gihugu cya Isiraheli. Bityo muzamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikiganza cyanjye kizibasira abo bahanuzi b’amabonekerwa y’amafuti n’inyigisho z’ibinyoma; ntibazakirwa mu nama y’umuryango wanjye, ntibazandikwa mu gitabo cy’umuryango wa Israheli, yewe ntibazinjira no mu gihugu cya Israheli; bityo muzamenye ko ndi Nyagasani Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ukuboko kwanjye kuzibasira abahanuzi babona iyerekwa ritagize icyo rimaze, bagahanura ibinyoma. Ntabwo bazaba mu nama y'ubwoko bwanjye, kandi ntabwo bazandikwa mu gitabo cy'inzu ya Isirayeli, habe no kwinjira mu gihugu cya Isirayeli, namwe muzamenya ko ndi Umwami Uwiteka.