Ezekiel 14:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo bizatuma Abisiraheli batongera kundeka, kandi ntibazongera kwiyandurisha ibyaha byabo byose, ahubwo bazaba abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
bityo umuryango wa Israheli ntuzongera kwitandukanya nanjye, cyangwa ngo wongere kwiyandurisha ibicumuro byawo byose. Bazambera umuryango, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, nanjye nzabe Imana yabo.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kugira ngo inzu ya Isirayeli itazongera kunyoba ngo inyimūre, cyangwa ngo yongere yiyanduze ibicumuro byabo byose, ahubwo babe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.