Ezekiel 14:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Yewe muntu, abatuye igihugu nibacumura bakampemukira, nzakoresha imbaraga zanjye mbahane. Nzasenya ibigega byabo by'ibiribwa mbateze inzara, kandi nzatsemba abantu n'amatungo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Mwana w’umuntu, igihugu kiramutse gicumuye kikampemukira, nkakiramburiraho ikiganza cyanjye ngasenya ibigega byacyo by’imigati, nkagiteza inzara kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwana w'umuntu, igihugu nikinkorera icyaha kigacumura, nanjye nkakiramburaho ukuboko kwanjye ngakuraho urushingikirizo rw'umutsima, maze nkagiteza inzara nkagitsembamo abantu n'amatungo,