Ezekiel 14:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
nubwo Nowa na Daniyeli na Yobu baba muri icyo gihugu, ntibashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo ni bo ubwabo barokoka babikesha ubutungane bwabo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
n’aho Nowa, Daneli na Yobu baba muri icyo gihugu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, mbirahiye ubugingo bwanjye ko batazashobora gukiza umuhungu wabo cyangwa umukobwa wabo; ahubwo bazakiza ubugingo bwabo babikesheje ubutungane bwabo bwite.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
naho Nowa na Daniyeli na Yobu baba bakirimo, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari umuhungu cyangwa umukobwa, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa.” Ni ko Uwiteka avuga.