Ezekiel 14:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
nyamara hari abahungu n'abakobwa barokotse. Barahavanywe kandi bazabasanga aho mwajyanywe ho iminyago. Nimubona imyifatire yabo n'ibikorwa byabo, muzashira agahinda mumenye ko ibyago nateje Yeruzalemu byari bifite ishingiro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nyamara abarokotse baracyariho, ngabo abahungu n’abakobwa barasohotse bavuye mu mugi babasanga, kugira ngo nimubona imyifatire yabo n’ibikorwa byabo, mushire intimba mwatewe n’ibyago byose nateje Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko dore hazasigara abarokotse bazayisohorwamo, abahungu n'abakobwa. Dore bazabasanga, namwe muzabona ingeso zabo n'imirimo yabo, mushire agahinda k'ibibi byose nzaba nateye i Yerusalemu.