Ezekiel 14:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimubona imyifatire yabo n'ibikorwa byabo, muzashira agahinda mumenye ko ibyo nakoreye Yeruzalemu byari bifite ishingiro.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, bazabamara intimba nimubona imyifatire yabo n’ibikorwa byabo, maze muzamenye ko ibyo nakoreye Yeruzalemu byose bitabaye impfabusa.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bazabahumuriza ubwo muzabona ingeso zabo n'imirimo yabo, ni bwo muzamenya ko ibyo nayikoreye byose ntabikoreye ubusa.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.