Ezekiel 14:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Umwisiraheli wese wiyeguriye ibigirwamana kandi akemera ko bimugusha mu byaha, maze akaza kugisha inama umuhanuzi, ni jye ubwanjye uzamuha igisubizo gikwiranye n'ubwinshi bw'ibigirwamana atunze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngaho rero vugana na bo maze ubabwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Umuntu uwo ari we wese wo mu muryango wa Israheli wanduza umutima we ayoboka ibigirwamana, cyangwa agashyira imbere ibimutera gucumura hanyuma agasanga umuhanuzi; uwo ni jye ubwanjye Uhoraho uzamwisubiriza. Naramuka aje nzamwisubiriza nkurikije ubwinshi bw’ibigirwamana bye,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko rero uvugane nabo ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzanye ibigirwamana bye akabigira no mu mutima, kandi ikibi kimugusha akagishyira imbere ye agasanga umuhanuzi, jye Uwiteka nzamusubiza muri byo nkurikije umubare w'ibigirwamana bye,