Ezekiel 14:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Igihe Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga uba mu Bisiraheli azanyanga akiyegurira ibigirwamana bikamugusha mu byaha, maze akaza kugisha inama umuhanuzi, ni jye ubwanjye Uhoraho uzamusubiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuntu wese wo mu muryango wa Israheli, cyangwa se umunyamahanga ubarimo, naramuka anyimuye kugira ngo abone uko ahindanya umutima we, ashyire imbere ibimutera gucumura, hanyuma agahindukira agasanga umuhanuzi yitwaje kugira icyo amubaza, uwo ni jye ubwanjye Uhoraho uzamwisubiriza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Kuko umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa umushyitsi uzindukiye muri bo akanyimūra, akazana n'ibigirwamana bye akabigira no mu mutima we, kandi agashyira ikibi kimugusha imbere ye agasanga umuhanuzi ngo amumpanurize, jye Uwiteka ni jye uzamwisubiriza.