Ezekiel 14:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Umuhanuzi nashukika agasubiza ibyo yishakiye, ni jye ubwanjye Uhoraho uzaba namuretse akabikora. Nzakoresha ububasha bwanjye muvane mu bwoko bwanjye bw'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba kandi umuhanuzi yemeye gushukwa akagira ijambo avuga, ni jye Uhoraho uzaba mbimuteye. Nzamwibasira n’ikiganza cyanjye, murimbure ave mu muryango wa Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Umuhanuzi nashukwa akagira ijambo avuga, jye Uwiteka ni jye uzaba umwishukiye, kandi nzamuramburiraho ukuboko kwanjye, murimbure ave mu bwoko bwanjye Isirayeli.