Ezekiel 15:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzabahana nubwo barokotse umuriro, nyamara kandi uwo muriro ni wo uzabatsemba. Nimbahana muzamenya ko ndi Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naraboroheye bibwira ko barokotse umuriro, nyamara undi muriro uzabatwika; maze muzamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nabazinutswe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nzabarindisha igitsure, nibasohoka bavuye mu muriro bazagwa mu wundi, kandi namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, ubwo nzabarindisha igitsure.