Ezekiel 16:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibirimbisho byawe byari bikozwe mu izahabu no mu ifeza, wambaye imyambaro yera cyane kandi itatse. Waryaga umugati ukozwe mu ifu inoze, n'ubuki n'amavuta y'iminzenze. Bityo wabaye ihogoza uba umwamikazi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wari wisesuyeho imitamirizo ya zahabu n’umuringa, wambaye imyenda y’ihariri y’akataraboneka n’indi itatse amabara yose, ugatungwa n’ifu y’inono, ubuki n’amavuta; bityo ugenda urushaho kugira uburanga maze umera nk’umwamikazi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uko ni ko warimbishishijwe izahabu n'ifeza, kandi imyambaro yawe yari ibitare byiza, na hariri n'amabara ateye ibika. Wajyaga urya iby'ifu y'ingezi n'ubuki n'amavuta ya elayo, kandi wari ufite uburanga buhebuje, urahirwa ndetse umera nk'umwamikazi.