Ezekiel 16:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wafashe abahungu n'abakobwa twabyaranye ubatambira ibyo bigirwamana. Mbese ubwo uburaya bwawe ntibwari buhagije?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Byongeye kandi, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, byageze n’aho ufata abahungu bawe n’abakobwa bawe wari waribyariye, ubatura ibyo bigirwamana. Ni ko se ye, urabona ubwo buraya bwawe bwonyine butari buhagije?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Maze kandi wajyanye abahungu bawe n'abakobwa bawe, abo wambyariye, urabibatambirira ngo barimburwe.