Ezekiel 16:34 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu kwiyandarika kwawe ntiwakoze nk'izindi ndaya. Abakunzi si bo bakwinginga kandi si bo baguha ibiguzi, ahubwo ni wowe ubahendahenda ukabagurira. Koko utandukanye n'izindi ndaya.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wowe rero, uburaya bwawe bunyuranye n’ubw’abandi bagore: nta n’umwe mu bakunzi bawe wigeze akwiruka inyuma; ahubwo ni wowe ubwawe ubahonga naho bo ntibagire icyo baguha, akaba ari na yo mpamvu uburaya bwawe bunyuranye n’ubw’abandi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubusambanyi bwawe buciye ukubiri n'ubw'abandi bagore, kuko ari nta wagukurikiranaga ngo musambane, ahubwo utanga ibiguzi ariko weho ntugurirwe, ni cyo gituma ucishije ukubiri n'abandi.