Ezekiel 16:43 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kubera ko wibagiwe ibyo nagukoreye igihe wavukaga, ahubwo ukandakaza kubera ibyo bikorwa byawe, nzakuryoza iyo myifatire yawe. Nzakwitura rero ibihwanye n'imigenzereze yawe. Koko rero, wakomeje uburaya ubugereka ku bindi bizira byose wakoze.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera ko utibutse iminsi y’ubuto bwawe, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ahubwo ukanyanga ukora ibyo bibi byose; nanjye ngiye kukugerekaho ingaruka z’iyo myifatire yawe. Ni ko se ye, ayo mahano yose wakoze urabona atarengeje urugero?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko utibutse iminsi yo mu buto bwawe, ahubwo ukandakarisha ibyo byose. Nuko rero dore nanjye ngiye guherereza imigenzereze yawe ku mutwe wawe, kandi ibyo bibi n'ibizira byawe byose, ntabwo uzongera kubikora ukundi. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.