Ezekiel 16:45 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero umeze nka nyoko, wa mugore wanze umugabo we n'abana be. Umeze nka bene nyoko banze abagabo babo n'abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi naho so yari Umwamori.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, uri uwa nyoko wanze umugabo we n’abana be, kandi nta ho utaniye n’abandi bakobwa muva inda imwe, banze abagabo babo n’abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, naho so akaba Umuhemori.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uri uwa nyoko wanga umugabo we n'abana be, kandi uri umwe na bene nyoko banze abagabo babo n'abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, na we so yari Umwamori.